Kigali

Tecno yamuritse telefone ‘Spark 30 Series’ ikoranye AI, Juno Kizigenza agirwa Brand Ambassador-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2024 18:54
0


Umuhanzi Juno Kizigenza uzwi mu bihangano binyuranye, yasinye amasezerano y’imikoranire nka “Brand Ambassador” agamije kwamamaza telefoni nshya Sosiyete ya Tecno Rwanda yashyize ku isoko ya ‘Spark 30 Series’ ikoranye Ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI).



Ni mu muhango wabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024. Juno Kizigenza yiyongereye mu mubare w’ibyamamare bikorana na Tecno, kuko muri Gicurasi 2024 The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella basinye amasezerano nabo yo kwamamaza telefoni za Tecno. 

Uretse uruhererekane rwa telefoni nshya za ‘Tecno Spark 30 Series’ yashyizwe ku isoko, Tecno yanamuritse ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishya birimo nk’amasaha agezweho, écouteurs, Lap Top n’abandi. 

Izi telefoni zikoze mu ishusho ya ‘Transformers’ kandi zirimo ikoranabuhanga rigezweho rya AI rifasha buri wese uyikoresha kubasha kugera ku cyo ashaka kandi mu gihe cya vuba- Muri rusange, zakozwe mu rwego rwo kworoshya ubuzima bwa benshi.

Ikoranabuhanga ry'ubwenge buremano [AI] ryubakiye ku buhanga bwa 'algorithm'. Ni urutonde rw’amategeko akurikizwa mu murongo nyawo wo gusubiza cyangwa gukora umurimo runaka, cyane cyane bikozwe na mudasobwa cyangwa se Telefoni.

Iri koranabuhanga ni ryo ituma imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Spotify, TikTok, Snapchart n’izindi zigezweho muri iki gihe ziguha amahitamo y’ibindi bintu wareba igihe uri kuri internet.

Juno Kizigenza yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa 'Spark 30 Series' kandi ‘ni telefoni nziza nanjye ntewe ishema no kuba mfite.’ Ati “Ndishimye kuba ndi gukorana na Tecno.”

Yavuze ko ibiganiro byari bimaze amezi abiri hagati ye na Tecno byagejeje ku masezerano y’igihe kirekire. Uyu muhanzi yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga n’ahandi afite ijambo, azaharanira kubwira abafana be impamvu zo kugura telefoni yo mu bwoko bwa ‘Spark 30’.

Ati “Ni telefoni nziza ihendutse, waba uri urubyiruko, waba ufite akazi karenze cyane, cyangwa se akaguhagije mu buzima bwawe, ni telefoni nziza wabasha gutanga, kandi nziza.”

Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yabwiye InyaRwanda ko telefoni zose bashyize ku isoko zirimo Tecno AI. Ati “Twamuritse telefoni imwe, ariko twamuritse n’indi porogarame (gahunda) irimo muri telefoni zose. 

Ni ukuvuga ngo Tecno AI ntabwo iri muri iyi telefoni twamuritse gusa, ahubwo Tecno AI iri muri zose, yaba Camon, yaba Phantom, ariko iyi telefoni ya Spark 30 twamuritse ifite umwihariko wo kuba ifite uburambe cyane.”

Mucyo Eddie yavuze ko iyi telefoni bashyize ku isoko ifite uburambe bw’imyaka itanu, ndetse ifite ikoranabuhanga rya AI ku buryo ushobora kuvugana n’umuntu mutavuga ururimi rumwe AI ikajya igufasha kumva ibyo ari kuvuga cyangwa se ibyo ari kwandika.

Ati “Ishobora kugufasha kumenya amagambo udasobanukiwe. Ishobora no gufasha gukora neza ‘Video’ uko uyishaka. Ibyo byose byiyongera kuri Camera zayo, ‘Battery’ imara igihe kinini, ni ukuvuga ngo twongereye ibindi mu byorohereza abanyarwanda mu byo twari dusanzwe dufite, cyane cyane ko Leta yacu ishishikariza iterambere.”

Eddy Mucyo yavuze ko bahisemo gushyira ku isoko telefoni zikoranye ikoranabuhanga rya AI kubera ko bashakaga kujyana n’umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda. 

Ati “Twaravuze ngo ntabwo Abanyarwanda bakwiye gusigara inyuma. Twamuritse izi telefoni, ariko twanamuritse Tecno AI kugirango buri munyarwanda wese abashe kugendana n’ibigezweho.”

Izi telefoni Tecno yashyize ku isoko harimo ufite ububiko bwa 128GB na RAM ya 4, hari n’indi ifite ububiko bwa 128GB na RAM ya 8. Ni mu gihe Battery ya buri imwe ifite ububiko bw’umuriro bungana na 500 mAh, bivuze ko ishobora kubika umuriro mu gihe cy’iminsi itatu.

Mu bijyanye no kwinjiza umuriro, iyi telefoni ishobora kuba yuzuye umuriro hagati y’iminota 15 na 30’. Ikoranabuhanga rya AI rikoranye n’iyi telefoni kandi rituma ibasha guhagarika umuriro igihe telefoni yuzuye, ibi birinda ko ‘Battery’ yakwangirika.

N’iyo ituzuye umuriro ntacyo byangiza kuri ‘Battery’. Ikindi ni uko mu gihe igiye gushiramo umuriro, AI iyizimya mbere kugeza igihe ushyiriramo undi muriro.

Izi telefoni zashyizwe ku isoko zifite uburambe bw’imyaka itanu nta kwangirika kubayeho. Mu igeragezwa ryakozwe mbere y’uko zishyirwa ku isoko, habayeho kureba niba ahinjirira umuriro hatazangirika mu gihe gito, bakora igerageza inshuro ibihumbi Magana abiri, ahinjirira umuriro ntihagira icyo haba. 

Eddy Mucyo ati “Ni ukuvuga ngo ifite ubushobozi bwo kumara imyaka itanu, ucomeka, ucomokora itaragira ikibazo.”

Hanakozwe igerageza, mu gihe yaba ihanutse ahantu hangana na 1/5m basanga ntacyo yaba. Ndetse, bateretseho ibiro 20 basanga nabwo ntakibazo yagira. 

Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kuba wayikoresha no mu gihe cy’imvura, ndetse n’igihe yaba yaguye mu mazi ugahita uyikuramo ako kanya.

Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Telefoni zigezweho, Edwin Vita yabwiye InyaRwanda, ko bashyizeho 15GB kuri buri wese uzagura telefoni ya ‘Spark 30’.

Ati “Ku ukubitiro umuntu akiyigura azajya abona 15GB azakoresha mu gihe cy’amezi atatu. Ni ukuvuga ziriya GB dutanga ni nko kuguha ikaze, koresha telefoni utubwire, hanyuma noneho tuguhe n’ibindi bigufasha gukoresha ya telefoni neza.”

Yavuze ko kuva batangira gukorana na Tecno mu gufasha Abanyarwanda kubona telefoni zigezweho, bishimira ibitekerezo bahabwa n’abaguzi baziguze, kandi bazakomeza muri uyu murongo mu rwego rwo gufasha abafatanyabikorwa babo ba buri munsi.

Edwin avuga ko bagiye bongereye umubare wa GB batanga bashingiye ku bitekerezo by’abaguzi. Ati “Ubundi twatangaga GB nkeya, noneho dusanga mu by’ukuri telefoni na GB bidahura, ni bwo twafashe gahunda yo kuzamura tugeza kuri 15GB, ku buryo umuntu ayikoresha akishimira n’izindi serivisi.”

REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIKORWA CYAGENZE



Ibyishimo ni byose kuri Juno Kizigenza wagizwe Brand Ambassador wa Tecno

Juno Kizigenza yavuze ko yahisemo gutunga Tecno Spark 30 Series kubera ko imworohereza mu kazi ke ka buri munsi  

  

Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yavuze ko telefoni zose bashyize ku isoko zirimo ikoranabuhanga rya AI

Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Telefoni zigezweho, Edwin Vita yatangaje ko bashyizeho 15GB kuri buri wese uzagura telefoni ya ‘Spark 30’  



Juno Kizigenza yatangaje ko azifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha telefoni za Tecno


Tecno yanamuritse telefoni ya 'Phantom' irimo AI iri mu zikundwa n'abantu benshi ku isoko 


Leo Pierre, umukozi muri Tecno yagaragaje ko AI yashyizwe muri telefoni za TECNO ije koroshya ubuzima bwa benshi, kandi izi telefoni zifite uburambe bw'imyaka 5 umuntu ayikoresha

Umunyamakuru Gitego wakiriye mu kiganiro ubuyobozi bwa Tecno na MTN bamurika telefoni nshya ku isoko

     

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo kumurika telefoni nshya te Tecno ku isoko

AMAFOTO: Dox Visual

VIDEO: Murenzi Dieudonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND